Perezida wa Liberia, George Weah yifatanyije n’abandi bahanzi bakora indirimbo irimo yo kurwanya Coronavirus

Perezida wa Liberia, George Weah yifatanyije n’abandi bahanzi bakora indirimbo irimo ubutumwa bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus.

Related image

Umuvugizi wa Weah, Solo Kelgbeh yavuze ko Perezida yatangiye gukora iyo ndirimbo mbere y’uko Coronavirus igera muri Liberia.

Kugeza ubu abantu batatu nibo bimaze kwemezwa ko barwaye Coronavirus muri Liberia.

Mu ndirimbo nshya, Weah ntaba aririmba bisanzwe ahubwo aba ameze nk’utanga imbwirwaruhame akangurira abantu kwirinda coronavirus.

Yavuze ko ikintu cyoroshye umuntu yakora yirinda coronavirus ari ugukaraba ibiganza. Hari n’aho avuga ko iyo ndwara igira ibimenyetso birimo guhumeka nabi.

Mu nyikirizo y’iyo ndirimbo, abandi baririmbyi bazwi mu ndirimbo zihimbaza Imana bagira bati “Twese dukwiriye guhaguruka, tugafatanya kurwanya Coronavirus.”

Weah wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, asanzwe afite inzu itunganya indirimbo z’abahanzi mu murwa mukuru, Monrovia.