Abanduye Covid-19 mu Rwanda bageze kuri 60

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagaragaye abandi bantu batandatu barwaye icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus. Ibi byatumye umubare w’abarwaye iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 60.

Mu barwayi bashya bagaragaye harimo:


-Abantu bane baje baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu kato.

-Umuntu umwe waje aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerikaahita ashyirwa mu kato.

-Umuntu umwe watahuweho ko yahuye n’undi urwaye Coronavirus mu Rwanda, nawe ahita ashyirwa mu kato.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kugeza ku banyarwanda, yavuze ko umubare w’abanduye uzakomeza kwiyongera kuko hakomeje gushakishwa abahuye n’abarwayi b’iyo ndwara kugira ngo bapimwe, ndetse abagaragayeho Coronavirus bitabweho n’inzego z’ubuzima.