Urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga!Itsinda ry’abahanzi Just Family mu marembera

Itsinda rya Just Family ryongeye kuzamo umwiryane watumye ryongera gusenyuka, Croidja umwe mu nkingi za mwamba mu baririmbamo ahita asubira muri Afurika y’Epfo.

Just Family bafatanyije na Mico The Best bashyize hanze indirimbo ...
Itsinda ry’abahanzi Just Family mu marembera

Ku kijyanye na konti ya Youtube y’iri tsinda, Bahati yarahiye ahamya ko igihari ndetse ko atigeze ayigurisha nk’uko bagenzi be babimushinja.

Yavuze ko iyo bashyiraho filime akina muri iyi minsi ari iy’umusore bakorana yitwa Umuhanzi Tv. Ati “Sheni irahari ntayo natwaye usibye ko iyo baburana ni nanjye wayifunguye mbega byinshi ninjye ubizi, iyo nshyiraho filime ni iya Muhire dukinana.”

Bahati avuga ko yagiye gukina Filime amaze kubona ko Croidja ari gupanga kugenda, ati” Yagiye atadusezeye rwose aho ntiyababeshye, njye nari namaze kubibona rwose kuko njye ninjiye muri filime ari uko Croidja amaze kugenda.”

Bahati avuga ko yagiye muri Filime kuko yari amaze kubona ko umuziki utari kumwinjiriza ndetse n’ibijyanye n’akazi bidahagaze neza. Avuga ko ntacyo yicuza.

Ati “Njye ntacyo nicuza kuko ntawe nahemukiye ahubwo navuga ko Croidja ari we uduhemukiye kuko iyo atekereza ko twamutanzeho arenga Miliyoni 4 kugira ngo we n’umuryango we bagaruke ntabwo yakadukoze biriya ngo agende atanadusezeye.”

Bahati avuga ko Croidja ariwe usize asenye itsinda rya Just Family kuko yagiye atabasezeye atanabateguje.

Just Family yasenyutse bwa mbere mu 2012 mbere yuko ryongera kubyutsa umutwe mu 2016 ariko icyo gihe hari hajemo amaraso mashya ariko nanone rigaruka Croidja ataririmo ahubwo asimbuzwa uwitwa Chris wari uturutse i Burundi.

Nyuma y’imyaka ibiri batangiye gusubira ku murongo urwishe ya nka rwakomeje kuyizonga uwitwa Chris yavuyemo nabwo ibibazo byongera kuvuka kuko yanavuyemo noneho ashinja Bahati kumwiba amafaranga babaga bakoreye.