The Ben agiye kongera amateka ku yandi nyuma yo gutumirwa mu gitaramo “Covid-19 Hope for Africa Concert” kizahuza abahanzi b’ibyamamare muri Afurika.
Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo guhuza abaturage ba Afurika muri rusange muri ibi bihe uyu mugabane n’isi bihanganye n’icyorezo cya Covid-19.
Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare nka Tekno, 2Baba, Ykee Benda n’abandi bahanzi bakomeye bakomeje kugenda batangazwa.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki 31 Gicurasi 2020 kikazaca ku mbuga nkoranyambaga za “One Africa Global ” izwiho gutegura ibitaramo bihuza abahanzi bakomeye muri Afurika birimo icyitwa “One Africa Music Festival”.
Iki gitaramo cya One Africa music Festival ni cyo The Ben yitabiriye umwaka ushize wa 2019 yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ikindi bakoreye i Dubai.
Muri ibi bitaramo The Ben yakoze yaba muri Amerika ndetse na Dubai yabihuriyemo n’abandi bahanzi barimo Davido, Wizkid, Tekno, Tiwa Savage, Diamond, 2Baba n’abandi benshi bakomeye kuri uyu mugabane.
Muri ibi bitaramo The Ben ni umwe mu batunguranye yitwara neza cyane by’umwihariko mu cyabereye i Dubai, aho ari umwe mu bahanzi batari bazwi cyane ariko bagaragaje ubuhanga bakanigarurira abafana.