Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burundi: Perezida Nkurunziza yitabye Imana azize umutima - FLASH RADIO&TV

Burundi: Perezida Nkurunziza yitabye Imana azize umutima

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida Nkurunziza, waru ufite imyaka 55 wasozaga gusoza manda ye, yitabye Imana azize indwara y’umutima.

Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi.

Nk’uko itangazo risohowe na leta ribimenyesha, urwo rupfu rwabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kamena 2020, nyuma ya saa sita.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.