Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abana badakora siporo baratabarizwa, ababyeyi ntibabikozwa - FLASH RADIO&TV

Abana badakora siporo baratabarizwa, ababyeyi ntibabikozwa

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda iratabariza abana ko bugarijwe n’ikibazo cyo kudakora siporo ngororamubiri kandi ngo ibi bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Hari ababyeyi babwiye itangazamakuru ryacu ko impamvu usanga abana bakumirwa mu bikorwa bya siporo baba batekereza ko bashobora kujya ku kigare cy’abandi bakaba intakoreka

Ishami rya Loni ryita kubuzima ryo rijyana inama ko byibura kumunsi umwana akwiye kugenerwa isaha imwe yo gukora imyitozo ngororamubiri .

U Rwanda rwo rurateganya gushyiraho iteka rya Minisitiri w’intebe rigena uburyo umwana agomba guhabwa umwanya w’icyuruho no kwidagadura.