Hari abaturage bateye utwatsi iby’itangira ry’amashuri mu Kwakira

Hari bamwe mu Babyeyi bavuga ko amashuri aramutse atangiye muri uku kwezi kwa cumi bisa nk’aho byaba bibatunguye kuko abenshi itangira ry’amashuri rije risanga ubukungu butifashe neza cyane ko abenshi bagiye batakaza akazi kubera icyorezo cya covid-19.

Aba barasaba leta ko yareba uburyo amashuri byibura yatangira mu kwezi kwa mbere bigafasha ababyeyi kwegeranya ubushobozi gahoro gahoro.

Ku bijyanye n’ubwirinzi bw’abanyeshuri mu gihe baba basubiye ku ishuri, aba babyeyi baragaragaza bibateye impungege bagasaba leta ko yashyiraho uburyo bwo gupima abanyeshuri bose mbere yo gutangira cyangwa se bakazajya bapimwa buri munsi mbere yo kwinjira mu ishuri.