Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ishavu n'agahinda ku muraperi Fireman wabuze ababyeyi akiri muto - FLASH RADIO&TV

Ishavu n’agahinda ku muraperi Fireman wabuze ababyeyi akiri muto

Ishavu n’agahinda k’umuhanzi Uwimana Francis ukoresha izina rya Fireman mu muziki wabuze ababyeyi n’umuryango we akiri muto  bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bimuviramo gukoresha ibiyobyabwenge ashaka ibyishimo.

Umuraperi Fireman yongeye gutabwa muri yombi - Teradig News

Inkuru dukesha Kigali Today baherutse kugirana ikiganiro na  Fireman, yabatangarije ko yamaze igihe kinini yumva ubuzima bwe ntacyo bumubwiye cyane, icyakora akajya akora umuziki ngo azibere ikirangirire.

Ubwo yinjiraga mu muziki, yahise atangira gukoresha ibiyobyabwenge, kandi ngo yabikoraga yumva nta muntu atinya kabone nubwo byari kumukoresha amakosa.

Abajijwe impamvu yifataga gutya, Fireman yarasubije ati “Jyewe nkiri muto, numvaga nta muntu ntinya. Nakoraga ibyo nshatse kuko nta mubyeyi, nta marume, nta mama wacu cyangwa undi muvandimwe nari kuba ntinya kuko bose bagiye”.

Mu kiganiro, Fireman yabaye nk’ugira amarangamutima kuri iyi ngingo, ariko ahita yigarura ati “Byajyaga bimbabaza nkiri muto kuba ntafite umuntu n’umwe nita mwenewacu, ariko ubu mfite inshuti nyinshi mfata nk’abavandimwe abandi nkabafata nk’ababyeyi”.

Mu ngaruka mbi ibi byamugizeho, avuga ko harimo kunywa ibiyobyabwenge byaje kumugira imbata kugeza ubwo yisanze ari mu kigo ngororamuco cya Iwawa, aho yamaze umwaka wose wa 2019.

Nyuma yo kuva mu ruhererekane rw’ibibazo birimo kujyanwa Iwawa no gufungirwa muri gereza ya gisirikare, ndetse no guhura n’ingaruka za Covid-19, Fireman yagarutse mu muziki akora indirimbo zirimo ‘Ni neza’ yakoranye na Symphony Band bivugwa ko yaririmbiye umukunzi we wamubaye hafi igihe yari Iwawa by’akarushoi aherutse kwambika impeta bakaba bitegura ubukwe.

Indirimbo ye nshya

Ibindi biganiro byiza wakurikirana bikagususurutsa