Huye: Uwiteguraga kurongorwa yashutswe aribwa

Umukobwa wari ugiye mu isoko ryo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye aravuga ko yahuye n’abantu atazi bakamushuka bamwaka amafaranga anafatwa ku ngufu bamubwira ko ari abakozi b’Imana.

Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko mu gahinda kenshi aganira n’itangazamakuru rya Flash yavuze ko kuwa kabiri tariki ya 08 Ukwakira 2019 yagiye mu isoko ahura n’abatekamutwe atazi babiri, bamubwira ko afite ibibazo hari abantu bari ku mugendaho baramubeshyabeshya bamujyana mu ishyamba ngo bagiye kumuha umuti kuko banamubwiraga ko ari abakozi b’Imana.

Yagize ati “Tugeze mu ishyamba barambaza ngo mfite amafaranga angahe? Mbabwira ko mfite amafaranga ibihumbi 14.850 y’amafaranga y’u Rwanda. Umwe muri bo ampereza agatambaro ngo nshyiremo ayo mafaranga nari mfite ubundi nkakoze ku ibere ry’iburyo maze ngusengere kuko njye ndi umukozi w’Imana n’ibibazo uzahura nabyo bihite bigenda, gusa ibyo uzabigeraho nureka uyu muhungu turi kumwe mu karyamana ni nabwo uzabyara, ayo mafaranga ufite ukayampa niyo telefone.”

Uyu mukobwa akomeza avuga ko ibyo byose bamukoreraga yumvaga  nta bwenge afite ndetse bashobora kuba ari imiti bamuhaye kuko yaranasambanyijwe arabyemera.  

Ati “Numvaga ari imiti banteye nkimara guhabwa agatambaro ibyo nabwirwaga byose  narabyemeraga, ubu mfite ubwoba ko nshobora kuba naratewe inda cyangwa naranduye SIDA, ubu nagiye kwa muganga bansaba ko ngaruka.”

Ibi byose bikimara kuba uyu mukobwa yazamukanye n’uwamusambanyije bava mu ishyamba, bamaze gutandukana  agarura ubwenge, abwira undi muntu yari abonye ku muhanda ibimubayeho bahita bahamagara  Polisi ya Rusatira mu Karere ka Huye.

Abakekwaho kumukorera ibi batabwa muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nk’uko Modeste Mbabazi uvugira uru rwego yabihamirije itangazamakuru rya Flash.

Yagize ati “Twakiriye ikirego ko hari umukobwa wafashwe ku ngufu n’abantu, dutangira iperereza abo bantu turabafata dusanga bamwambuye ibintu yari afite harimo n’amafaranga. Ibi byose bakaba barabimwambuye hakoreshejwe uburiganya.”

Modeste Mbabazi kandi yakomeje asaba abantu kwirinda abantu babashuka

Ati “Turasaba abantu kwirinda abantu babashuka kuko nk’uriya bamushutse bamubwira ko bagiye kumukuraho inzaratsi bigeza aho kumusambanya. Ni byiza rero ko abantu batekereza kabiri ku gikorwa icyaricyo cyose babwiwe n’abandi bantu .”

Aba bagabo bombi bakekwaho gukora ibi byose umwe akomoka mu Karere ka Gicumbi undi akomoka mu Karere ka Gatsibo.

Umwe muri bo akaba yarafatiwe mu Karere ka Nyanza ahitwa I Mugandamure.

Uyu mukobwa uvuga ko yakorewe ibi byose, amafaranga yatwawe niyo yari agiye kuguramo amajyambere kuko yaragiye kubana n’umugabo binyuranyije n’amategeko muri iki cyumweru.

Nshimiyimana Theogene