Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Guverinoma ya Sénégal yasheshwe - FLASH RADIO&TV

Guverinoma ya Sénégal yasheshwe

Perezida Macky Sall wa Sénégal yaraye asheshe guverinoma ye, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bye.

Perezida Sall yashyize umukono ku mategeko-teka ane ajyanye n’icyo cyemezo.

Nta mpamvu yatanzwe ku cyatumye leta iseswa cyangwa igihe guverinoma nshya ishobora kuba yagiyeho.

Guverinoma yasheshwe yari igizwe n’abaminisitiri 32 n’abanyamabanga ba leta batatu.

Itangazo risesa iyo guverinoma rigira riti:

“Mu gihe hategerejwe ishyirwaho rya guverinoma nshya, abaminisitiri bacyuye igihe n’abanyamabanga ba leta barasabwa gukomeza gahunda ziriho”.

Mu kwezi kwa kabiri mu 2019, Perezida Sall yatorewe manda ya kabiri y’imyaka itanu, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamushinje kubuza kwiyamamaza bamwe mu b’ingenzi mu bajyaga guhatana na we bikomeye.