Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burundi: Polisi yatahuwe abagore barenga 100 bari bajyanywe mu mahanga gukoreshwa ubucakara - FLASH RADIO&TV

Burundi: Polisi yatahuwe abagore barenga 100 bari bajyanywe mu mahanga gukoreshwa ubucakara

Abagore 101 bafatiwe mu nzu iri muri zone Buterere, komine Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura,  bitegura kujyanwa mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati n’ahandi mu bikorwa by’ubucakara.

Inzu baafatiwemo iri muri gace kanzwi nka Miroir, yakodeshejwe miliyoni ebyiri z’Amarundi n’abantu igipolisi cy’iki gihugu kitashatse kuvuga amazina.

 Hari icyapa kigaragaza ko higishirizwa umwuga wo guteka.

Aba bagore bari bamaze ibyumweru bibiri muri iyi nzu kandi nabo ntibari bazi aho bagiye.

Ko ari 101 baturuka  mu ntara za Bujumbura rural, Cibitoke, Bubanza hamwe n’umujyi wa  Bujumbura.

Igipolisi cyavuze ko aba bagore bari bajyanywe kugurishwa mu bihugu bya Arabia saoudite, Qatar na Oman kandi ari ubucuruzi bw’abantu butemewe haba mu gihigugu cy’u Burundi no ku rwego mpuzamahanga .

Moïse Nkurunziza umuvugizi wungirije muri minisiteri y’umutekano mu gihugu  yabwiye itangazamakuru ko aba bantu bajyanwa bajyanywa muri ibi bihugu nk’abacakara.

Moise Nkurunziza yavuze ko abakora ubu bucuruzi bakorana n’abo muri Tanzania, Uganda na Kenya.

Abenshi muri bo bari hagati y’imyaka 16 na 23, baba bajyanywe muri ibi bihugu gukoreshwa uburaya n’indi mirimo yo mu rugo.