Umunya-Brésil Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, ufatwa nk’uwa mbere mu mateka ya ruhago, yitabye Imana ku myaka 82, azize indwara ya kanseri.
Ni umugabo wubatse amateka y’igihugu cye cya Brezil, atuma ibendera ryacyo rizamurwa ku Isi ku bw’agahigo yakoze agakina mu gikombe cy’Isi inshuro enye, akagitwara inshuro eshatu zirimo mu 1958, mu 1962 no mu 1970 aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 14.
Ni umunyabigwi abakurikiranira hafi iby’imikono basobanura ko yatumye igihugu cye kimenyekana mu ruhando mpuzamahanga, maze izina rye ryamamara kuva icyo gihe.
Migambi Gerard amenyerewe mu busesenguzi mu by’umupira w’amaguru.
Ati “Pele rero akaba ari umwe mu bantu Bamenyekanishije umupira w’amaguru muri Bresil. Iki gihugu cyari igisanzwe kitanazwi, mu bikombe batwaye kirimo nicyo muri mexique byatumye iki gihugu kimenyekana, cyabanje kwibeshywaho ku idarapo mu gihe cyo kuzamura intsinzi, ntawaruzi Brezil, kuko nticyari igihugu cyamenyekanye mu bukungu cyangwa mu ikoranabuhanga. Iki gihugu cyamenyekanye biciye mu mupira w’amaguru bivuye kuri pele. ibigwi bya pele rero byanahaye agaciro abirabura baba muri kariya gace, kuko pele ni umwirabura.”
Inkuru yo kwitaba Imana kwa pele kandi byagaragaye ko yaciye umugongo ibyamamare bikomeye mu mupira w’amaguru ndetse no mu banyepolitike.
Urugero ni Umukinnyi Kylian Mbappé ukinira Paris Saint Germain wanditse kuri twittter ati “Umwami w’umupira w’amaguru yatuvuyemo ariko ibigwi bye ntibizibagirana. Ruhukira mu mahoro Mwami.”
Neymar Junior nawe ukinira Paris Saint Germain unakomoka mu gihugu Pele avukamo cya Brazil yagize ati “Mbere ya Pelé, numero 10 mu mupira w’amaguru yari numero isanzwe. Pele yahinduye buri kimwe, yamenyekanishije Brazil. Umupira w’amaguru na Brazil byateye imbere kubera umwami Pele. Yatuvuyemo ariko ibitangaza bye turacyari kumwe na byo.”
Rutahizamu wa Portugal Cristiano Ronaldo wanakuyeho agahigo ka Pele k’uwatsize ibitego byinshi, yashyize inyandiko ku mbuga nkoranyambaga ze, ivuga imyato ikirangirire Pele witabye Imana inasobanura icyo yari avuze kuri we no ku mupira w’amaguru.
Ati “Yabereye ikitegererezo abantu benshi. Ntazigera yibagirana kandi ibyo yakoze tuzagumana nabyo iteka twe dukunda umupira w’amaguru. Ruhukira mu mahoro umwami Pele.”
Mu banyepolitike bashenguwe n’urupfu rwa pele harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, wagize ati “Muri uyu mukino uhuriza Isi yose hamwe kuruta indi yose, Pele yazamukiye mu buzima busanzwe kugeza abaye umunyabigwi w’umupira w’amaguru ni inkuru yerekana ibishoboka. Uyu munsi njye na Jill twifatanyije n’umuryango we n’abamukunze bose.”
Abagaragaje ubutumwa bw’akababaro kubwa Pele ni benshi, ariko ntitwakwirengagiza abenshi barimo Lionel Messi, Will Smith na Perezida wa 44 wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Barack obama.
Urupfu rwa Pele, rwatumye Perezida wa Brésil Jair Bolsonaro atangaza icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose, mu rwego rwo kumuzirikana no kumuherekeza mu cyubahiro akwiye.
Edson Arantes do Nascimento Pelé, yitabye Imana ku myaka 82 y’amavuko asize abagore 3 n’abana 7.
Yashoje gukina umupira w’amaguru mu 1977, ariko ntiyahwemye gutanga umusanzu we mu gushyigikira umupira w’amaguru.
Yvette Umutesi