Abafite imyaka 18 kuzamura batangiye gukingirwa Covid-19

Minisiteri y’ubuzima yatangiye gutanga urukingo rwa covid-19 ku cyiciro cy’abari hejuru y’imyaka 18 mu mujyi wa Kigali.

 Ni igikorwa kitezweho kuzamura umubare w’ababonye urukingo mu mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abarenga 90% bakingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu Mujyi wa Kigali.

Iki gikorwa kibaye mu gihe u Rwanda rumaze kurenza miliyoni y’abantu bamaze guhabwa urukingo rwa Covid-19. 

Inkingo ziri gutangirwa kuri site 37 zo gukingiriraho ziri ahanini ku biro by’imirenge yo mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

U Rwanda rufite gahunda yo kuba rwakingiye nibura 30% by’abarutuye mu mpera z’uyu mwaka wa 2021 bityo rukaba rukomeje  gushyira imbaraga mu kubona inkingo zihagije binyuze mu kuzigura, ndetse n’ubundi buryo bwose bwatuma abaturarwanda benshi bashoboka babona inkingo.

AMAFOTO