Umubiligi Vincent LURQUIN yirukanywe mu Rwanda

U Rwanda rwirukanye mu gihugu, Umubiligi Vincent LURQUIN kubera kwiha uburenganzira bwo gukora umurimo w’ubwunganizi mu mategeko.

Uyu mugabo yari yagaragaye mu Rukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, yaje kunganira Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.

Umuyobozi Mukuru rw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka Regis Gatarayiha avuga ko Vincent LURQUIN yinjiye mu Rwanda tariki 16 Kanama 2021, ahabwa visa yo gusura y’iminsi 30, ariko ku itariki ya 20 Kanama 2021, Lurquin agaragara mu rukiko nta burenganzira abifitiye ndetse nta n’icyangombwa (work permit) afite.

AMAFOTO