Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Igikomangoma Charles byibanze ku nama ya CHOGM

Perezida Paul Kagame, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’igikomangoma Charles w’u Bwongereza, ku bijyanye n’imyiteguro y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth izwi nka CHOGM, u Rwanda ruzakira muri Kamena 2022.

Perezida Kagame abinyujije kuri twitter yavuze ko ii biganiro byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022.

n’igikomangoma Charles w’u Bwongereza, yavuze ko yiteguye kwitabira iyi nama ya CHOGM.

Iki kiganiro kibaye mu gihe hasigaye amezi abiri kugira ngo u Rwanda rwakire inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Kigali mu Cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.

Iyi nama yari kuba yarabaye muri Kamena 2020 iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID19. 

Nyuma Ubunyamabanga Bukuru bwa Commonwealth ku bufatanye n’abashinzwe gutegura iyi nama ni bwo bari bafashe icyemezo ko yongera kuba tariki 21 Kamena 2021, yongera gusubikwa kubera ubwiyongere bwa Covid19.

Ibihugu 54 ni byo bibarirwa mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, n’abantu bangana na miliyari 2.4, muri abo 60% ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.

Inama ya CHOGM ubusanzwe iba rimwe mu myaka 2, ikaba ari urwego rukomeye rugishwa inama rugahuza abafata ibyemezo kuri politiki zinyuranye.