Inzego z’Ubuzima zisanga urwego rw’ubuzima rwitaweho, Afurika yaba yiteganyirije mu bihe biri imbere

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubona urwego rw’ubuzima muri Afurika rwubakitse neza, ku buryo uyu mugabane uzashobora guhangana n’indwara n’ibyorezo bishobora kuzahaza Isi mu minsi iri mbere.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 5 Gicurasi 2022, mu biganiro bitegura  inama mpuzamahanga ku buzima rusange muri Afurika, iteganyijwe kuba mu kwezi k’Ukuboza 2022, ikazahuza abayobozi ba Afurika, Abashakashatsi, Inzobere, Abafata ibyemezo n’abafatanyabikorwa batandukanye, mu rwego rw’ubuzima ku mugabane w’Afurika, bakazaba barebera hamwe uburyo ikorwa ry’imiti n’inkingo byakorwa mu rwego rwagutse kuri uyu mugabane, kugira ngo hajye habaho gutabara no gukumira indwara zishobora kuzakomeza kwibasira Isi mu bihe bizaza.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) Bigirimana Noella, avuga ko impamvu u Rwanda rwatoranyijwe mu kwakira iyi nama ari uburyo rwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Aovid-19,

Akomeza avuga ko hizigirwa hamwe uko ibihugu byose biri kuri mugabane wa Afurika bizakomeza kwitwara no kubindi byorezo.

Ati “Iyo tuvuze ngo hari ibyorezo, umuntu ahora yiteguye kuko akenshi biza bitunguranye. Uyu munsi turavuga icyorezo gihari ubu cya Covid-19, ariko tugomba no gukumira ikindi cyose cyaza.”

RBC ivuga ko iyi nama igiye gukorwa mugihe ubuzima rusange bw’abaturage mu Rwanda bushakirwa kuvugururwa umunsi ku wundi, aho harimo gukorwa ibikorwa bitandukanye byo gushyira ubuvuzi hafi y’abaturage kuburyo serivise zo kwivuza zibonekera ku gihe kandi hafi.

Ati “Mu Rwanda icyo dukomeje gukora yaba ari Minisiteri y’ubuzima yaba ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, ni ugukomeza gushyira ingufu muri serivise z’ubuvuzi hasi mu baturage tukegereza ubuvuzi umuntu aho ari. Murabizi ko dufite gahunda y’abajyanama b’ubuzima hirya no hino, ubu noneho hariho icyo guhuza ibikorwa bakora umunsi ku wundi bikamenyekana kuburyo n’imbogamizi zimenyekana zigakemurwa vuba n’ibindi.”

Umuyobozi wungirije w’Inama Mpuzamahanga ya  ngarukamwaka ku buzima rusange muri Afurika ((Conference for Public Health in Africa: CPHIA2022),  Profeseri Agnes Binagwaho,  yavuze ko abazitabira iyi nama bazigira hamwe amasomo yavanywe mu cyorezo cya Covid-19 kuburyo bizatanga umusaruro mu bihe biri imbere ku mugabane wa Afurika.

Yagize ati “Iyi nama tuzarebera hamwe amasomo twasigiwe n’icyorezo cya covid-19 cyane ko tuzaba turikumwe n’abantu bakomeye mu rwego rw’ubuvuzi. Twishimiye ubuyobozi bw’Afurika bushaka guteza imbere ubuzima rusange kuri uyu mugaban, rero abantu bazaba bari muri iyi nama abashakashatsi n’abandi bazi uby’ubuvuzi buri ku rwego rwo hejuru, hazafatirwamo ibyemezo byiza kandi bizadufasha gukomeza kugira ubuzima bwiza mu gihe bizaza.”

Ni inama igiye kuba ku nshuro ya Kabiri ikazabera i Kigali mu Rwanda.

 Izitabirwa n’abantu barenga ibihumbi cumina bibiri bavuye ku mugabane w’Afurika.

Yvette UMUTESI