Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa kugeza hagati  hunamirwa Umwamikazi Elizabeth II

Nyuma y’itanga ry’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu Rwanda yururutswa kugeza hagati uhereye tariki ya 9 Nzeri 2022 kugeza igihe azatabarizwa.