Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda:  11 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona - FLASH RADIO&TV

Uganda:  11 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona

Igipolisi cya Ugana kivuga ko abantu 11 bishwe n’inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’amashuri cya Salama School mu karere ka Mukono.

Uyu muriro wibasiye ku nzu y’uburyamo rusange ku ishuri  kw’ishure ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona.

Inzego z’ubuzima zatangaje ko uyu muriro  wakomerekeje abantu 6, bakaba bahise bajyanwa Herona Hospital mu mujyi wa Kisoga .

Daily Monitor yanditse ko aba bahise boherezwa ku bitaro bya Mulago National Referral Hospital aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Poolisi ya Uganda yatangaje ko icyateye iyi nkongi kitaramenyekana ndetse ko n’iperereza ryatangiye.