Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Pereizda Biden yiteguye guhura na mugenzi we w’u Burusiya mu kurangiza intambara yo muri Ukraine - FLASH RADIO&TV

Pereizda Biden yiteguye guhura na mugenzi we w’u Burusiya mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yiteguye guhura na mugenzi we w’Uburusiya Vladimir Putin, mu gihe yaba afite ubushake bwo guhagarika intambara igihugu cye cyashoje kuri Ukraine.

Ari kumwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, baganira n’abanyamakuru, Perezida Biden yavuze ko Putin ataragaraza ko afite ubwo bushake.

Aba bagabo bombi bashimangiye ko bakomeza uruhande rwabo rwo kwamagana intambara y’Uburusiya. 

Perezida Macron yavuze ko batazigera bahatira Ukraine, kwemera ubwumvikane ibona ko itakwemera. 

Ibi bitangajwe mu gihe umujyanama wa perezida wa Ukraine, Mykhailo Podolyak, yavuze ko abasirikare bayo hagati ya 10,000 na 13,000 bishwe kuva Uburusiya bwatera iki gihugu tariki 24 Gashyantare 2022. 

Ibihugu bya Ukraine n’Uburuisya ntibikunze gutangaza umubare w’abaguye muri iyi ntambara, ibyavuzwe na Mykhailo ntibiremezwa n’igisirikare cya Ukraine.  

Mu kwezi k’Ugushyingo 2022, umujenerali mukuru mu ngabo za Amerika, Mark Milley, yatangaje ko abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 n’aba Ukraine bagera ku 100,000 bishwe cyangwa bagakomereka kuva intambara itangiye.  

BBC yanditse ko nyuma y’ibiganiro byabo muri White House, Perezida Biden na mugenzi we Macron, basohoye itangazo bahuriyeho ryizeza gukomeza gufasha Ukraine kurinda ubusugire bwayo, bongera intwaro z’ubwirinzi bwo mu kirere bayoherereza ndetse n’inama mpuzamahanga kuri Ukraine izabera i Paris tariki 13 Ukuboza 2022. 

Perezida Biden yavuze ko yiteguye kuganira na Perezida Putin mu gushaka uko intambara irangira, naho mugenzi we Macron avuga ko “tutazigera dutegeka abanya-Ukraine kumvikana ibyo bo babona bidashoboka.” 

Perezida Macron yavugaga hashize amasaha minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yinubiye ko ibihugu by’iburayi nta kintu gifatika bikora kugeza ubu mu buhuza.