Tanzania: Leta yahawe inkwenene ubwo yanyomozaga urupfu rwa Minisitiri w’Imari

Abatari bake bifatiye ubutegetsi bwa Tanzania mu gahanga nyuma y’amashusho ya minisitiri w’imari bwana Philip Mpango ari mu kiganiro n’abanyamakuru abeshyuza ko atapfuye agihumeka akuka k’abazima.

Mu cyumweru gishize hakwirakwiye amakuru yavugaga ko uyu mutegetsi yaba yarapfuye azize icyorezo cya Covid-19, amakuru yaje kubeshyuzwa na Perezida John Pombe Magufuli.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko abantu bagaye ukuntu uyu murwayi bigaragara ko arembye yajyanwe ku karubanda, avuga ko akorora ndetse amarira ashoka.

Mu bantu bazwi cyane banenze bene iyi mikorere barimo umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, bwana Tundu Antipas Lissu.

Uyu mugabo ufatwa nk’utaripfana yafashe aya mashusho yashenguye abatari bake bavuga ko niba yari muzima uko yarameze bitari ngombwa kuyereka Isi ameze nabi nk’uko yari ameze.

Ayishyira kuri Twitter ye ayiherekeresha amagambo akakaye ati “Ariko koko abategetsi bacu babura ubwenge aka kageni kuburyo bafata indembe nk’iyi bakayijyana mu kiganiro n’itangazamakuru ngo ni ukunyomoza ko atapfuye?”

Tundu Lissu yungamo ati “Ni inde watinyutse gufata umurwayi nk’uyu ukorora nk’impongo akamujyana mu ruhame atanambaye agapfukamunwa koko? Aba baganga bemeye ko abakororeraho nta n’umwe wambaye agapfukamunwa bo ni gati ki? Ati uyu muntu urembye utya ukorora atya, mwakabaye mu muha agahenge akaruhuka dore nta gatege afite mukaba mumuvura aho kuza kumumurika.”

Tundu Lissu asoza agira ati “Ubu mwake kunyomoza ko umuntu ari mutaraga mukora ubugoryi nk’ubu? Sintukanye ariko.”

Agace gato k’iki kiganiro umunyamakuru wa Flash yiboneye ubwe, uyu mutegetsi yakororaga kandi yavugaga bimugoye ndetse  koko yari hagati y’abantu atambaye agapfukamunwa kandi baramubikaga ko yaba yarazize covid-19.

 Kugera ubu ntihavugwa indwara minisitiri Mpango arwaye uretse ko ngo atabasha guhumeka, ariko muri ayo mashuhso (video) koko yahumekaga bigoranye.

 Hamaze igihe bivugwa ko Tanzania yahishe amakuru ya coronavirus ariko yavuye ku izima ubu abaturage bamererwa kwambara agapfukamunwa.

Hari abavuze ko minisitiri Mpango ukurikije uko yarameze asoma itangazo imbere y’abanyamakuru ntacyo yabeshyuzaga kuko n’ubundi nta buzima yarafite.

Aha niho Tundu Lissu yanengeye abategetsi avuga ko ririya tangazo ritari ngombwa.