Gatsibo: Insoresore zituruka mu nkambi ya Nyabiheke zikambura abaturage

Hari abaturage bavuga ko babangamiwe n’urugomo rukorwa n’abasore bo mu Nkambi ya Nyabiheke bambura abaturage bakanabagirira nabi.

Bamwe mu batuye muri Santire ya Ntungaruze mu kagari ka Nyabicwambwa mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo baratanga ubuhamya bw’uko bamaze iminsi bakorerwa urugomo n’insoresore zituruka mu kambi ya Nyabiheke.

Hari abavuga ko bashikujwe amatelefone mu masaha ya nimugoroba, abandi bapfumurirwa amaduka ndetse hari n’abakubiswe.

Umwe yagize ati “Bacukuye iwanjye inzu barongera baraza bamena iduka bariruka. Ariko urumva ko ari ubujura busanzwe n’urugomo. Ku manywa y’ihangu bajya bamburira abaturage  hano hakurya mu nzira, iyo bahuye n’umuntu baramwambura. Ubuyobozi bw’umurenge bwaragerageje, akagari karagerageza na polisi iragerageza ariko bikongera.”

Undi ati “Murumuna wanjye yarari kuvugira kuri telefone hariya imbere ku muryango , umuhungu araza anyuraho  ahita yimushikuza. Ni ukuvuga ngo ubuyobozi bw’inkambi  ntabwo bubasha gukorana neza n’ubuyobozi bwo mu giturage kugira ngo abafite amakosa bo mu nkambi bayakoreye hano mu giturage  babashe kumenyekana.”

Mugenzi wabo nawe yagize ati “Hariya mu mburamazi hari umuntu bahamburiye telephone bamwaka n’agakapu. Barawubuza cyane umutekano n’umudendezo, kuko nta kizere uba ufite iyo uri kugenda mu kagoroba. ”

Aba baturage baravuga ko muri aga gace mu masaha ya nimugoroba buri wese ahaca yikandagira, ndetse n’ufite  ntakigendana.

Barasaba ko muri aka gace hakwazwa umutekano kuko urugomo ruri kurushaho gufata indi ntera.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buremera ko muri aka gace hamaze iminsi humvikana urugomo rukorwa n’insoresore zituruka mu nkambi.

Icyakora umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri aka karere Bwana Théogene MANZI avuga ko inzego z’umutekano zatangiye  gushakisha ababyihishe inyuma.

Yagize ati “Hano tuhafite impunzi ziri mu nkambi ya Nyabiheke, ni impunzi z’abakongomani.  Hari igihe ugira gutya  ukabona habonetse imyitwarire itariyo y’urugomo  y’ubujura y’ubwambuzi nk’ubwo ng’ubwo. Iyo ibibazo nk’ibyo ng’ibyo bibonetse byigwaho n’inzgo z’umutekano, ejo ejo bundi  muvumva ababigizemo uruhare  bafashwe. ”

Kugeza ubu amakuru atangwa n’aba baturage bo muri aka gace baravuga ko mu masaha ya Nimugoroba inzego z’umutekano zirimo n’igisirikare zirimo kugenzura aga gace mu rwego rwo gukaza umutekano.

Garleon NTAMBARA