Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Rubavu: Abatuye Nyakiriba baribaza impamvu ruhurura itwara ubuzima bw’abantu idakorwa - FLASH RADIO&TV

Rubavu: Abatuye Nyakiriba baribaza impamvu ruhurura itwara ubuzima bw’abantu idakorwa

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyakiriba, baravuga ko batewe impungenge na ruhurura inyura mu ngo zabo ikabasenyera.

Aba baturage baravuga ko iyi ruhurura ibasenyera inzu ikanatwara ubuzima bw’abana babo, ibintu bavuga ko bibabangamiye kandi bishobora kuzabateza ikibazo cyane.

Nzabandibo Daniel ati “Dufite ikibazo cy’iyi ruhurura mubona. Muri iki gihe cy’imvura iragenda ikuzura amazi, akagenda akameneka mu ngo z’abaturage, akagenda akagera muri kaburimbo. Arasenya inzu rwose bimeze nabi, hari impungenge ko izabomokera iwanjye ahubwo.”

Undi yungamo ati “Nawe urabibona ko biteye ikibazo. Nanjye ndagaruka ku kintu cyo kudukorera ubuvugizi kugira ngo harebwe ukuntu yakorwa, kuko muri 2018 abadepite baradusuye iki kibazo tukigarukaho, batubwira ko bagiye kugishakira igisubizo n’akarere, ariko kuva icyo gihe turakomeza tugatakamba ntitubone udusubiza.”

Twavuganye n’Umuyobozi w’uyu Murenge wa Nyakiriba, avuga ko iki kibazo batari bakizi gusa yaje kubyemera nyuma, aha yavuze ko kizwi kandi kiri gushakirwa igisubizo.

Ati “Ko nta makuru dufite! Nk’uko mubivuze ni ikibazo kizwi, ariko koko abaturage bagenda bakigaragariza abayobozi babasuye, ubuyobozi bw’Akarere bwatumenyesheje ko biri mu byihutirwa barimo gukoraho kuko ni ikibazo twese  tuzi.”

Ikibazo cy’iyi ruhurura kimaze igihe kinini kuko mu mwaka wa 2018, cyagejejwe ku badepite bari bahasuye, hategekwa ko iyi ruhurura igomba kubakwa kugira hakumirwe ibyashyira mu kaga aba baturage bayituriye.

Jean Damascene Nturanyenabo Nonda