Hari abaturage batuye ku Kimisagara munsi y’ikigo nderabuzima cya Kabusuzu, baravuga ko babangamiwe n’imyotsi y’imyanda bavuga ko itwikirwa ku kigonderabuzima cya Kabusunzu, ndetse n’ibikoresho byo kwa muganga bibasanga mu ngo iyo imvura yaguye.
Ikigonderabuzima cya Kabusunzu giherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagari ka Munanira ya Mbere, mu Mudugudu wa Ntaraga. Kiri mu ngo z’abaturage.
Bamwemu baturiye iki kigo nderabuzima babwiye itangazamakuru rya Flash, ko iyo bigeze mu masaha y’ijoro bababangamirwa n’imyotsi y’imyanda, bavuga ko itwikirwa kuri icyo kigo nderabuzima.
Baravuga ko bafite impungenge ko bishobora kubatera indwara z’ubuhumekero.
Bose ntibifuje ko imyorondo yabo ishyirwa mu itangazamakuru.
Umwe yagize ati “Nimugoroba batwika ibintu byo kwa muganga,mu gihe umwotsi winjiye mu nzu ntiwabona ahantu uhungira. Ahubwo ni uko twagiZe amahirwe hakaba hari udupfukamunwa, hari igihe bikurenga ugafata agaukamunwa ukakambara. ”
Undi muturage ati “Babitwika n’ijoro nko mu ma Saa Tatu, ubwo urumva baba babibwiye uraye izamu kugira ngo wenda utajya kuvuza indiru ku manywa.”
Mugenzi we nawe aragira ati “Nka mama wanjye agira ikibazo cy’ubuhumekero, akabura umwuka rwose akarara ijoro ryose nta mwuka afite. Biranuka! biba bimeze nk’amapine batwitse, ariko ntabwo iba buri munsi, ni nka rimwe mu kwezi cyangwa mu mezi abiri gutyo.
Aba banavuga ko iyo imvura iguye ibikoresho byo kwa Muganga bibasanga mu ngo zabo. Barasaba inzego zibishinzwe gukemura ibi bibazo.
Umwe mu batuye muri aka gace yavuze ko ajya anabikubura akabijugunya mu bwiherero.
Ati “Nonese wa mugani umuntu azaba akuyoboraho amazi arimo ibishinjye! Ubundi natwe twibajije niba batashobora gucukura ibyobo by’amazi bifata amazi yabo nk’uko natwe dufata amazi yacu. Nariyakiriye ndabyuka nkakubura inshinjye nkabimena aho nsanzwe mena ibishingwe cyangwa nkabijugunya mu bwiherero bwanjye.”
Undi ati “Iyo imvura yaguye nyinshi nk’uku ikagenda ikamanura imyanda yose, abantu bavuga ko biba byavuye kwa muganga. Nigeze kubonamo inshinge nk’ebyiri mbaza umubyeyi twari turi kumwe aravuga ati buriya nizo imvura yakunkumuye kwa Muganga.”
Yakomeje avuga ko “Inzego zibishinzwe twazisaba kuganiriza ubuyobozi bw’ibitaro cyangwa bakareba ikindi kintu badukorera kugira ngo nibijya binakorwa bikorwe mu buryo bwiza butangiza ikirere ndets en’abagituriye.”
Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kabusunzu bwahakanye ibivugwa n’aba baturage, buvuga ko busanzwe bufitanye amasezerano na Kompanyi ibatwikira imyanda kandi ngo nayo itwikirwa ahandi.
Ikiriza Caroline ni umuyobozi w’iki kigonderabuzima ati “Dufitanye amasezera na Kalisimbi nibo badutwikira tukishyura hakurikijwe ibiro twabahaye. Impamvu iyi Kontaro muyisanze hano ni uko n’ubundi dufite gahunda yo kujya gutwikisha uyu munsi.Ariko niba ariko bababwiye turabikurikirana.”
Ku bikoresho byo kwa muganga bisanga abaturage mu ngo mu gihe imvura yaguye, ubyobozi bw’iki kigo nderabuzima buvuga ko bishobora kuba biva mu barwayi ba Diabete.
Ikiriza yakomeje agira ati “Niba dufite abaturage bitera inshinge za diabete. Birashoboka cyane ko bakoresha inshinge.Ndumva twari tubirimo n’abajyanama b’ubuzima mu Mudugudu kugira ngo batumenyere abitera inshinge, tunamenye ngo ese izo nshinge bazishyira he iyo bamaze kwitera? Icyo ngitekereje ko bishoboka ko umuturage yitera urushinge ntarubike nk’uko bigenwa rukaba rwakwandagara mu nzira. Haraho byigeze kugaragara.”
Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko ubusanzwe iyo ikigo nderabuzima gifite ifuru yagenewe gutwikirwamo imyanda kibikora, ariko mu bigo nderabuzima bitayifite ngo hari itsinda rishinzwe gukusanya iyo myanda yose yo mu mavuriro, ikayijyana ahaba amafuru yabugenewe.
Ibyo bitaro birimo ibya kibagabaga, ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) n’ahandi.