Abarangije muri Kaminuza ya UNILAK bavuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwihangira imirimo

Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, UNILAK, baravuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere aho batangiye no kuyihangira.

Ibi babitangaje ubwo ubwo iyi kaminuza yahaga impamyabumenyi abanyeshuri bayirangijemo ku nshuro ya 15.

Bamwe mu banyeshuri barangije muri iyi kaminuza baravuga ko ubumenyi bahawe buzabafasha kwihangira imirimo no kwiteza imbere aho batangiye no kuyihangira, barushaho kwiteza imbere.

Dusabimana Gad wigagamuri unilak ishami rya Nyanza wize ibijyanye n’ubukungu yagize ati’ “Iyo umuntu ategereje ko azabona akazi biragorana ariko nkanjye wize icungamutungo, kwihangira imirimo bizanyorohera kuko nahawe ubumenyi buhagije.’’

Belise Uwambayinema wize ibijyanye n’ ikoranabuhanga yagize ati ’’Mu byukuri mpakuye ubumenyi buhagije kuko bwatumye uyu munsi nkorera kompanyi ikomeye ku Isi. Mbasha kugaragaza icyo nahakuye, ndetse n’abanyeshuri twiganye nabo batangiye kwihangira imirimo.’’

Umuyobozi wa Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, UNILAK, Dr Ngamije Jean, avuga ko ubumenyi bahabwa buba bufite ireme, agasaba abarangije gutangira kububyaza umusaruro, bihangira imirimo badategereje gukorera abandi.

Ati “Porogaramu zacu zigenda zisubiza ibibazo igihugu cyacu gifite zirimo iz’ibidukikije, ibaruramari n’amategeko. Abo banyeshuri bose dushingiye kubyo twabonye mu bihe byashize barimo baratanga umusanzu mu gihugu, kuko benshi bava aha bahanga umurimo batanga akazi.”

Kaminuza ya UNILAK, ifite abayeshuri basaga Magana atatu bayigamo hano mu Rwanda baturutse mu bihugu bigera kuri cumi na bitanu (15) muri Afurika.

Iyi kaminuza ifite amashami atatu ya Kigali, Rwamagana, na Nyanza.

Kuri iyi nshuro Kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, UNILAK, yahaye impamyabumenyi abanyeshuri 991 barimo 856 barangije icyiciro cya Kabiri cya kaminuza na 135 barangije icya gatatu (Masters).

AMAFOTO

AGAHOZO    Amiella