Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Gatsibo: Haravugwa urupfu rw’umuturage rwatewe n’inkoni za mudugudu - FLASH RADIO&TV

Gatsibo: Haravugwa urupfu rw’umuturage rwatewe n’inkoni za mudugudu

Mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo, umuturage w’imyaka 32 yitabye Imana bigakekwa ko yazize inkoni yakubiswe n’umuyobozi w’umudugudu amuziza ko  yatanze amakuru.

Ikinyamakuru  IGIHE cyanditse ko Mudugudu yakubise uyu muturage umuhini kuwa Kabiri tariki 14 Gashyantare 2023, amuziza ko yatanze amakuru y’uko yashakaga kugura ibitoki byari byibwe muri ako gace.

Meya w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemereye IGIHE, aya makuru ariko avuga ko atahamya ko yamuzijije ko yari yamutanzeho amakuru.

Yagize ati “Ayo makuru turayazi n’ubu n’uko yabikoze bakaduha amakuru bacyererewe, twajya kumufata tugasanga yatorotse n’umugore we. Ariko turimo turamushakisha n’inzego z’umutekano dukoresheje telefone ye.”

Yakomeje avuga ko amakuru batinze kuyamenya ku buryo baje kuyabwirwa n’abaturage, kuko umukuru w’umudugudu wagombaga kuyatanga mbere yatinye, bitewe n’uko ariwe wari wakoze ubwo bwicanyi.

Gasana yaboneyeho gusaba abaturage n’abayobozi, kwirinda kwihanira cyane ko hari inzego z’ubuyobozi n’iz’ubutabera zirenganura uwabangamiwe.