Bahangayikishijwe n’abacuruzi bavanga ifu y’imyumbati n’iy’ibigori mu bunyobwa

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali, bavuga ko babangamiwe n’abacuruzi bavanga ibicuruzwa by’ibiribwa, bagamije inyungu nyinshi bikaviramo bamwe uburwayi bwo mu nda.

Kuri ubu mu maduka mato n’amasoko yo mu mujyi wa Kigali, haravugwa abacuruzi bahisemo kuvanga ibiribwa kuko bimwe bigura macye, kugira ngo bigire igiciro cyo hejuru.

Urugero rutanga ni abavanga ifu y’ubunyobwa n’iy’imyumbati cyangwa iy’ibigori, umuceri w’umutanzaniya n’umutayilandi cyangwa umu-Pakistan, amavuta y’ibihwagari n’andi akomoka ku bindi bihingwa.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko  iki kibazo giteje inkeke, kuko bibateza indwara zo mu nda no kurya ibiryo bidafite intungamubiri.

Umwe yagize ati “Usanga bavanga ifu y’ubunyobwa n’iy’ibigori, kugira ngo ibiro byiyongere.”

Undi ati “Twe ducyeka ko ari ifu y’imyumbati bavangamo, kuko turabuteka isafuriya igahita ishirira ako kanya.”

Mugenzi we ati “Biturwaza mu nda ugasanga uri gucibwamo, ahubwo turasaba mutuvugire ibi bintu babikurikirane neza.”

Bamwe mu bacuruzi bemeza ko hari bagenzi babo babikora bagamije inyungu z’umurengera, bijyanye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko,.

 Icyakora bakanenga bagenzi babo babikora kuko nta bunyangamugayo baba bafite.

Umwe yagize ati “Barabikora kubera gushaka inyungu nyinshi. Kubera ko barangura bahenzwe bakabura abakiriya, iyo udafite umutima ugucira urubanza urabikora.”

Undi nawe ati “Yego n’ibiciro birimo, ariko cyane cyane ni ukutanyurwa kw’abacuruzi.”

Itangazamakuru rya Flash ryashatse  kumenya niba kuvanga ibiribwa bidashobora kugira ingaruka ku muntu ubiriye, ryegera  umukozi ushinzwe kuboneza imirire mu kigo nderabuzima cya Remera, Yvonne Bamurange, avuga ko bishobora gutera uburwayi bwo mu nda buhoraho, bushobora no kuvamo imfu za hato na hato.

Yagize ati “Ariko mubigendanye n’umwimerere w’intungamubiri n’imirire, muby’ukuri hari igihe bihunduka uburozi. Ashobora guhura n’uburwayi buhutiyeho, cyangwa ubw’igihe kirekire harimo kurwara inzoka, igifu no kutamera neza mu rwungano ngogozi.”

Amakuru atangwa n’abacuruzi ni uko uku kuvanga ubunyobwa bikunda gukorerwa ku byuma bisya, ariko bigizwemo uruhare n’abacuruzi nyir’izina aho ajyana ubunyobwa bakabusya, ariko bakavangamo ibiba byasigaye basya ibigori bizwi nka sondore cyangwa kamali.

 Gusa ngo igitandukanya ubunyobwa bwiza n’ububi ku isoko ni igiciro cyabwo.

Itangazamakuru rya Flash ryashatse kumenya niba Rwanda FDA nk’urwego rushinzwe ubuzirantenge bw’iribwa bazi iki kibazo, ariko inshuro zose umunyamakuru wa Flash yagerageje kubavugisha ntibitabye.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad