Rwamagana: Abakobwa babeshya abasore kubasura bagamije kubarya amafaranga

Hari abasore bo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bakomeje gukeneshwa n’abakobwa babaka amafaranga y’itike ngo baze kubasura, bakayarya bikarangira bataje.

Aba basore bavuga ko batereta abakobwa bagasezerana kuza kubasura bakabasaba tike y’urugendo.

Abahaye ubuhamya itangazamakuru rya Flash bo muri aka Karere, bavuga ko bahaye abakobwa amafaranga y’urugendo inshuro irenze imwe bikarangira bataje kubasura n’amafaranga ntibayabasubize.

 Umwe ati “Kugaruka ni ibihumbi bitanu ati ubwo wowe nyoherereza amafaranga numara kuyanyoherereza njye ndaza. Nanjye nikoramo nk’umusore nyine kugira ngo niheshe agaciro, mba mwoherereje amafaranga ibihumbi 12, ahita anshyira Black List. Mba ndamuretse nkomezanya na wawundi twari dusanganwe, ibihumbi 15 mba ndabyohereje muhamagaye arambwira ngo imodoka yateze yamurenganye imujyana i Butare.”

Undi ati “Hashize umwanya muhagamaye telefone iba ivuyeho, ndamwihorera birangira amafaranga ayariye. Ni uko bigenda umwe aranga ugahita ugerageza amahirwe ahandi.”

Kubera imbaraga z’umubiri ziba zanze ngo aba basore bakomeza gutanga amafaranga ku bakobwa ntibaze kubasura, bikaba bikomeje kubadindiza mu iterambere.

 Umwe ati “Nta pantalo nsigaranye, abandi baratembera njye sinabona aho njya. Abandi bakagura ihene, njye sinabona aho nyigura.”

Undi ati “Bidindiza iterambere ryacu, ntabwo wafata amafaranga ibihumbi Bine wohereje ngo ejo uzohereze andi. Urumva mu buryo bw’umubiri natwe biba byatunaniye bigatuma dukomeza gutakaza amafarangayacu gutyo.”

Bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko impamvu abasore babohereza amafaranga ntibajye kubasura, bituruka ku bukene baba bifitiye bikarangira banze kwitesha ayo mahirwe yo kubona amafaranga.

Umwe ati “Nta kazi umuntu aba afite. Ubwo rero niba nta kazi umuntu afite ukavugana n’umuhungu akakwizera agashaka  ko umusura, kandi hari igihe uri bugende akakubwira ngo mpereza, ukavuga uti reka ayampereza kandi ntabwo azansanga aho ndi.  Ukayarya.”

  Undi ati “ Nyine arayaguha kubera ubukene wifitiye ukayarya ukamureka.”

 Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ruragira inama abo basore kujya batanga ikirego nk’uko bisobanurwa na Dr. Murangira B. Thierry uvugira RIB.

 Ati “ Inama nabagira ni ugutanga ikirego. Burya iyo ukorewe  igikorwa ukumva hari uburyo kikubangamiye, utanga ikirego.”

Inshuro nyinshi ngo usanga aba bakobwa baba barubatse ikizere mu basore babasuye rimwe gusa, gusubirayo ku nshuro ya kabiri bikagorana.

Claude Kalinda