Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda - FLASH RADIO&TV

Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda

Hannah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya Miss Uganda 2023 bikavugwa ko ari Umunyarwandakazi, yahishuye ko Nyina ari Umunyarwandakazi na ho Se akaba Umunya-Ankole.

Uyu mukobwa ubwo yahabwaga ikamba rya Nyaminga Uganda tariki 18 Werurwe 2023 abantu benshi batangiye kwibaza niba yaba atari umunyarwandakazi bitewe n’amazina ye ndetse n’uburyo ababaye abambere mu kumwifuriza instinzi ari abanyarwanda .

 Ubusanzwe uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko avuka muri Nakasese akaba yarize amashuri ye abanza Seroma Christian High School na Hana Mixed International School mugihe Kaminuza yayize Makerere University, atuye Kampala mugace kitwa Kisasi.

 Akaba yarahawe iri kamba asimbuye Elizabeth Nagaya.