Kinyinya: Barasaba ko umudugudu wa Giheka washyirwamo ikimenyetso cy’uko nta Jenoside yahabaye

Bamwe mu baturage bo mu mudugu wa Giheka, umwe mu midugudu itarajyezemo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, uherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umudugudu wabo ukwiye gushyirwamo ikimenyetso kiranga ayo mateka kugira asigasirwe n’abakiri bato bayigireho.

Umudugudu wa Giheka uherereye mu kagari ka Kagugu, uyu mudugudu urihariye kuko inkotanyi ubwo zahagarikaga Jenoside, muri uyu mudugudu nta muntu wari wakishwe.

Ibi byagizwemo uruhare n’abantu bacye bahisemo kurwanirira umudugudu wabo.

Umwe muri bo ni umubyeyi witwa Mukankubana Adela, wivugira ko yarokoye abarenga 50.

Uyu mubyeyi avuga ko ibyo byose babikoraga barwanya akarengane.

Yagize ati “Imbaraga twazihawe n’Imana ariko noneho mu muryango wacu igihe cyose twangaga umuntu urengana. Twe twumvaga abicwa barengana, basaza banjye barahaguruka natwe bashiki babo turahagaruka, twumva ko tugiye kurwanirira abantu barimo barengana,”

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu, bavuga ko amateka nk’aya atari ayo kumva gusa ahubwo ko hakwiye gushyirwa ikimenyetso kiyaranga, akajya yigishwa abakiri bato nk’inzira yo kuyasigasira.

Uwimana Emmanuel ati “Twumva hakagombye kuboneka ahantu hajya ikimenyetso cy’ayo mateka. Icyo kimenyetso kikaba gihari ndetse no ku rwego rw’igihugu bakajya baza rimwe na rimwe kuhakorera ibiganiro, bakahasura bakumva ubumwe bw’abanyagiheka.”

 “Hari abantu banyotewe n’aya mateka turi kuvuga mu magambo, ko biramutse bishobotse yakwandikwa agashyirwa mu bubiko akazajya yigwa n’abantu batandukanye, ku buryo azamenyekana.” Ntabanganyimana Fidele

Bwana Ndagijimana Jean Baptista, Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Kinyinya, avuga ko nk’uko hari ibindi bice by’uyu Murenge byashyizwemo ibimenyetso kubera amateka aharanga,  umushinga wo gushyiraho ikimenyetso mu mudugudu wa Giheka watangiye kubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati “No muri Murama mu cyahoze ari segiteri Kinyinya tugenda dushyiraho bya bimenyetso, n’aha rero mu midugudu dufatanije n’inzego dukorana, hari uko bizakorwa hakagaragara ikimenyetso kidasibanganya amateka kugira ngo n’abana bakomeze kuyakurikirana.”

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Giheka, buvuga ko ayo mateka yafashije kubanisha neza abaturage baho binakurura abaturage benshi baza kuhatura, kuko ubu hatuwe n’abaturage basaga 6,000.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad