Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Igisirikare cy’ubushinwa cyavuze ko intambara ya Amerika yaba ibyago bitihanganirwa - FLASH RADIO&TV

Igisirikare cy’ubushinwa cyavuze ko intambara ya Amerika yaba ibyago bitihanganirwa

Minisitiri w’ingabo w’Ubushinwa yavuze ko intambara na Leta zunze ubumwe za Amerika, yaba ibyago bitihanganirwa ku isi.

Ibi yabigarutseho mu ijambo rye rya mbere rikomeye avuze kuva yagera kuri uyu mwanya.

Mu nama ku mutekano, Jenerali Li Shangfu, yavuze ko ibihugu bimwe, birimo gukaza umurego wo kwigwizaho intwaro muri Aziya.

Ariko yavuze ko isi ari nini bihagije ku Bushinwa n’Amerika, kandi ko ibi bihugu bibiri by’ibihangange bikwiye kureba uko byumvikana.

Mbere, Amerika yavuze ko hari ingendo zitarimo umutekano, zirimo gukorwa n’ubwato bw’intambara bw’Ubushinwa, iruhande rw’ubwato bw’intambara bw’Amerika mu bunigo bwa Taiwan.

Ku wa gatandatu tariki 03 Kamena 2023, igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi cyavuze ko ubwato bw’intambara bw’Ubushinwa bwagenze mu buryo butarimo umutekano, bwerekeza iruhande rw’ubwato bw’intambara bw’Amerika, ubwo bwari bunyuze mu bunigo bwa Taiwan buri kumwe n’amato y’intambara ya Canada.

Ubushinwa bwanenze ibyo bihugu byombi kubera icyo bwise guteza ibyago ku bushake.

Leta zunze ubumwe za Amerika na Canada, byavuze ko amato yabyo yari arimo kugenda ahemewe n’amategeko mpuzamahanga.

Jenerali Li, wabaye Minisitiri w’ingabo muri Werurwe 2023, yashinje Amerika kugira imitekerereze yo mu ntambara y’ubutita,  ndetse avuga ko ibyo birimo kongera cyane ibyago byo mu rwego rw’umutekano.