Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Yvonne Makolo yagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya IATA - FLASH RADIO&TV

Yvonne Makolo yagizwe umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya IATA

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo gutwara abantu n’ibintu mu kirere (IATA), ryatangaje ko Yvonne Manzi Makolo, yatangiye imirimo ye nk’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IATA mu gihe cy’umwaka umwe guhera kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2023.

 Makolo niwe mugore wa mbere ufashe izi nshingano, akaba asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir.

Mu butumwa Rwandair yanyujie kuruba rwa Twitter bwavuze ko Makolo yishimiye inshingano yahawe.

Yagize ati “Ntewe ishema kandi nshimishijwe gufata izi nshingano zikomeye. IATA igira uruhare runini mu bwikorezi bwo mu kirere mu bucuruzi butandukanye haba mu ubunini n’ubuciriritse kandi no mu mpande zose z’Isi.”

Yvonne Manzi Makolo, abaye umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya IATA wa 81.