Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uburusiya bwemeje ko Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner yapfuye - FLASH RADIO&TV

Uburusiya bwemeje ko Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi wa Wagner yapfuye

Abategetsi bo mu Burusiya bavuga ko umukuru w’itsinda Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya Yevgeny Prigozhin yemejwe ko yapfuye, nyuma y’isesengura ry’ingirabuzima-fatizo ku mirambo yasanzwe mu ndege yahanutse ku wa gatatu ushize.

Akanama k’iperereza k’Uburusiya (SK) kavuze ko imyirondoro y’abantu bose 10 bapfuye yamenyekanye kandi ko ihuye n’iy’abari bari ku rutonde rw’abagenzi b’iyo ndege.

Indege yihariye ya Prigozhin, wari ufite imyaka 62, yahanukiye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Moscow w’Uburusiya, ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa Kanama2023, yica abantu bose bari bayirimo.

Ibiro bya perezida w’Uburusiya (Kremlin) byahakanye ibihwihwiswa ko ari byo nyirabayazana y’ihanuka ry’iyo ndege.

Akanama SK kavuze ko gakomeje gukora iperereza ku cyaha.

Mu itangazo, ako kanama kagize kati “Isuzuma ry’akaremangingo k’ingirabuzima-fatizo ryasojwe. Dushingiye ku bisubizo, imyirondoro y’abantu bose 10 bapfuye yemejwe, kandi ihuye n’urutonde rwatangajwe rw’abari bari mu ndege.”

Abapfuye barimo abategetsi benshi bo ku rwego rwo hejuru bo mu itsinda Wagner, ryashinzwe na Prigozhin, ndetse ryagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare muri Ukraine, muri Syria no mu bice bimwe byo muri Afurika.

Muri abo harimo Dmitry Utkin, wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare bya Wagner.