Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
U Rwanda rufite amavuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari zirenga 150$ - FLASH RADIO&TV

U Rwanda rufite amavuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari zirenga 150$

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine, Gaze na Peteroli (RMB), kiratangaza mu butaka bw’u Rwanda harimo amabuye y’agaciro afite agaciro ka miliyari 155 z’amadorali ya Amerika.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, mu Kiganiro RMB yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo Amb Yamina Karitanyi avuga  ibi ari ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe muri 2017 bwifashishije indege.

Amb Karitanyi yongeyeho ko uko ubushakashatsi bugenda butera imbere, hanakoreshwa Tekinoloji hazagenda haboneka ayandi mabuye y’agaciro.