U Rwanda na Eswatini mu masezerano arimo gukuriranaho “Visa”

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanam 2024 muri Village u Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye. Aya masezerano yasinywe nyuma yo kwakirwa k’Umwami Mswati III n’Umwamikazi Inkhosikati LaMashwama na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’ibihugu byombi arimo ay’imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano, ubufatanye mu bya gipolisi no guhana ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’igorora ndetse n’ivanwaho rya visa ku badipolomate.

Nyuma yo gusinya amasezerano Perezida Kagame yashimye Umwami Mswati III kuba yaritabiriye umuhango wo kurahira kwe, amubwira ko uru ruzinduko ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Eswatini.

Ati “Twishimiye kubakira hamwe n’itsinda muri kumwe mu Rwanda.Ndagushimira kandi kuba warifatanyije n’Abanyarwanda mu muhango wo kurahira, turabashimira cyane ku bwo kuhaba kwanyu”.

Perezida Kagame yavuze ko uru ruzindo rw’umwami Muswati III rugaragaza ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza.

Ati“Hashingiwe kuri uru ruzinduko, birigaragaza ko u Rwanda na Eswatini ari inshuti nziza kandi turashaka ko biguma gutyo ndetse bikarushaho gutera imbere. Turashaka kandi gushimangira igihango cyacu mu bijyanye n’ubutwererane ari nayo mpamvu y’amasezerano yasinywe uyu munsi.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko mu bihe bitandukanye abayobozi mu nzego z’igihugu ku mpande zombi, bagiye bagenderanirana, ashimangira ko ari umusingi mwiza wo kubakiraho.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruhora rwiteguye kandi gusangira n’abafatanyabikorwa barwo n’inshuti nka Eswatini, ubunararibonye mu rugendo rw’impinduka mu gihugu cyacu.”

Perezida Kagame yabwiye Umwami Mswati III ko azagenderera igihugu cye cya Eswatini mu bihe biri imbere mu rwego rwo gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Ndagushimira ku bwo gusura igihugu cyacu, nizeye ko uri kunyurwa n’uruzinduko rwawe kandi niteguye gukomeza gukorana nawe ndetse ntegereje umunsi nzasura Eswatini mu bihe biri imbere.”

Umwami Mswati III yashimiye Perezida Kagame wamutumiye mu muhango wo kurahira kwe.

Umwami Mswati III mu ijambo rye yavuze ko yanejejwe n’ibihe byiza we n’itsinda ryamuherekeje bagiriye mu Rwanda.

Ati“Nyakubahwa Perezida Kagame ndagushimira ko watumiye Ubwami bwa Eswatini mu birori byo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda kandi byagenze neza cyane. Imbyino gakondo n’akarasisi ka gisirikare byari biteye ubwuzu.’

Yamushimiye kandi ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse amwifuriza ibyiza byose mu rugendo rwo gukomeza guteza imbere igihugu.

Yavuze ko u Rwanda na Eswatini ari ibihugu bisangiye umuhate mu bijyanye no guharanira amahoro n’umutekano, iterambere, kwihaza mu biribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ati“ U Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye na gahunda z’ikoranabuhanga nk’uko twabyiboneye mu ruzinduko ejo hashize twagiriye mu kigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, gifasha Guverinoma mu gutanga serivisi, no kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.”

Umwami Mswati III yashimiye Perezida Kagame ku matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yagenze neza n’ubwitabire bwayo bwerekana icyizere agirirwa.
Ati “Turakwifuriza intsinzi mu gukomeza kugeza igihugu ahisumbuyeho cyane.’’

Yavuze ko u Rwanda na Eswatini ari ibihugu bisangiye umuhate mu bijyanye no guharanira amahoro n’umutekano, iterambere, kwihaza mu biribwa no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “U Rwanda ni igihugu kimaze gutera imbere mu bijyanye na gahunda z’ikoranabuhanga nk’uko twabyiboneye mu ruzinduko ejo hashize twagiriye mu kigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, gifasha Guverinoma mu gutanga serivisi, no kuzana ibisubizo bishingiye ku ikoranabuhanga.”

Umwami Mswati III yakomeje avuga ko kuri uyu wa Kabiri asura rwe icyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Ati “ Ndasura imishinga irimo na Kaminuza izobereye mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga. Dufite icyizere ko turi bwigire ku rugendo rwanyu, cyane ko natwe dufite ibigo bikora nk’icyo mu bwami bwacu.Twashyizeho kandi icyanya cyahariwe inganda twizera ko kizagira Uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Umwami Mswati III yavuze ko mu bihe biri imbere yizeye ko ibihugu byombi bizagenda birushaho gukorana.

Kuva Umwami Mswati III yagera mu Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye. Ku wa Mbere tariki 12 Kanama 2024, yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.
Umwami Muswati III yageze i Kigali tariki 10 Kanama 2024 yitabiriye Umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame wabaye tariki 11 Kanama 2024.