Nta uhindura ikipe itsinda:Perezida Kagame akomezanyije na PM Edouard Ngirente

Perezida Kagame yongeye kugirira icyizere Dr. Edouard Ngirente, amugira Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma nshya.

Ni itangazo ryaturutse mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Kanama, ryasomwe kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda.

Dr. Ngirente agizwe Minisitiri w’Intebe nyuma y’iminsi ibiri Perezida Kagame arahiriye indi manda nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki 14 na 15 Nyakanga 2024. Yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017.

Mu gihe cyo kwiyamamaza mu kwezi kwa karindwi, perezida Kagame ubwo yari mu karere ka Gakenke, yaciye amarenga yo kuzakomezanya na ministiri w’Intebe Ngirente Edouard, uvuka muri ako karere

Perezida Kagame icyo gihe yasabye abanya Gakenke kuzatora neza akazakomezanya na Dr Ngirente uhavuka.

Mu ijambo rye icyo gihe Kagame yagize ati“Gakenke rero n’abandi bavuye mu tundi turere navuze muri hano nimwe duhanze amaso.Ariko uziko… eh banambwiye ngo na ministre w’intebe uri hano avuka muri Gakenke, ubwo se we yabereye ministre w’intebe ubusa?Ntimuzamushyigikira tugafatanya…nabo bati tumuri inyuma”

Nyuma y’iri tangazo Dr. Ngirente Edouard yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wongeye kumugira Minisitiri w’Intebe.

Akoresheje urubuga X yagize ati: “Urakoze Nyakubahwa Paul Kagame kongera kumpa agaciro gakomeye. Nijeje gukomeza gukorera Igihugu cyacu mu buyobozi bwawe kandi nizeye ko urugendo rwacu rwo kuzamura u Rwanda ruzarushaho kugera ku rundi rwego ruhanitse.”

Dr. Edouard Ngirente ni ministre w’Intebe mu Rwanda kuva muri 2017

Dr. Ngirente ashimirwa ko muri Guverinoma icyuye igihe, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

Guverinoma ya Dr. Ngirente yatangiranye Minisiteri 20 ariko yasoje igizwe na minisiteri 21; minisiteri ebyiri zakuweho, hashingwa imwe, mu gihe indi imwe yagaruweho.

Hakuweho Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba na Ministeri y’Ishoramari rya Leta, hashingwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ndetse hagarurwaho Minisiteri y’Umutekano.

Abaminisitiri batangiranye na Guverinoma mu 2017 abasozanyije na yo ni batatu ubariyemo na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente.

Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga muri Gakenke, yari yaciye amarenga yo gukomezanya na Dr.Ngirente

Dr. Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1973. Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

Dr. Ngirente yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.