Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida wa Centrafrika Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda - FLASH RADIO&TV

Perezida wa Centrafrika Faustin-Archange Touadéra yageze mu Rwanda

Perezida wa Centrafrika, Faustin-Archange Touadéra yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, mu ruzinduko rw’iminsi ine rw’akazi.

Uru ruzinduko rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Centrafrika n’u Rwanda.

Perezida Touadéra yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Vincent Biruta.

Arahita yakirwa na Perezida Kagame mu Urugwiro aho Abakuru b’ibihugu byombi bakorera inama mu muhezo mbere yo kuganira n’abanyamakuru.

AMAFOTO