Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umujyanama wa Ukraine asanga intambara iri kuhabera izaba yararangiye muri Gicurasi - FLASH RADIO&TV

Umujyanama wa Ukraine asanga intambara iri kuhabera izaba yararangiye muri Gicurasi

Umujyanama wa leta ya Ukraine yavuze ko yiteze ko iyi ntambara izaba yararangiye bitarenze nibura mu ntangiriro za Gicurasi 2022, kuko Uburusiya buzaba butagifite ibikoresho bihagije byo gukomeza intambara.

Kuri uyu wa m mbere nijoro Oleksiy Arestovich yagize ati “Ntekereza ko bitarenze intangiriro za Gicurasi, tuzaba twarageze ku masezerano y’amahoro.”

Avuga uburyo bubiri abona iyi ntambara izakomerezamo mu mezi ari imbere.

Ati “Vuba vuba mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazaboneka amasezerano y’amahoro, cyangwa se bigorane habeho imirwano ya kabiri irimo abanya-Syria, aho natwe tuzabasya, maze habeho kumvikana amahoro mu kwa kane cyangwa mu mpera zako.”

Ibiro bikuru by’ingabo za Amerika, Pentagon, mbere byatangaje ko Uburusiya burimo kugerageza kuzana abacancuro b’abanya-Syria kurwana muri Ukraine.

Ukraine nayo yavuzweho gushakisha abacancuro b’intambara mu bihugu bitandukanye birimo Israel, Amerika ndetse na Africa.

Oleksiy Arestovich ntabwo ubwe ari mu bari mu biganiro bikomeje hagati y’Uburusiya na Ukraine. Ibiganiro birakomeza kuri uyu wa Kabiri tarki 15 Werurwe 2022.