Jali: Bamusanze mu mugezi yapfuye nyuma yo kumara iminsi 6 yaraburiwe irengero

Uwitwa Sibomana Claude wari utuye mu murenge wa Jali,   yasanzwe mu mugezi wa Bugarama uri muri wo murenge yapfuye.Abo mu muryango we n’abaturanyi be babwiye itangazamakuru rya Flash ko Sibomana yari amaze iminsi 6 batazi aho ari kuko ngo yazimiye kuva  ku wagatandatu w’umuganda tariki 27 z’ukwezi gushize kwa kane.

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rugikora iperereza ngo hamenyekane icyo uwo mugabo yazize.

Muri metero zitageze kw’ijana uvuye ku muhanda w’igitaka utandukanya utugari twa Nyakabungo na Gateko, twombi two mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo,  ni ho hari umugezi wa Bugarama, ku nkengero z’uwo Flash yahageze isanga inzego z’umutekano ziri gukura umurambo wa Sibomana Claude  mu mugezi.

Izo nzego zikumira itangazamakuru gufata amajwi n’amashusho, ariko ukurikije uko uwo murambo ugaragara birashoboka hashize igihe  Sibomana Claude apfuye.

Umunuko n’isazi zitumuka byari byinshi aharambitswe umurambo nyuma yo kuvanwa mu mazi. Hakizimana Marc  uzwi nka Rasita, ni we wabonye umurambo wa Sibomana bwa mbere.

Yagize ati “Amakuru ninjye wayamenye bwa mbere, kuko nari nzindutse ngiye kuvoma amazi yo gufura nsanga hapfiriyemo umuntu, mpita mbibwira abayobozi.”

Dusabimana Jackeline umugore wa nyakwigendera mu gahinda kenshi, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko umugabo we yabuze ku wa gatandatu w’umuganda wo mu kwezi kwa kane.

Avuga ko yabibwiye inzego z’umutekano anashakira mu nzego z’umutekano kuko yakekaga ko yaba yaratawe muri yombi k’ubwo gukora ubucuruzi bubujijwe bukorwa n’abazunguzayi.

Yagize ati“Njye namubuze ku wa gatandatu umunsi w’umuganda,yavuye mu rugo agiye gukoresha imyenda ubwo yari ifite isarubeti abafundi bubakana  abwira udoda ko ari bugaruke aramubura,Jari navuyeyo ntaho yari arari  no mu Gatsata  ntawuriyo”

Jaquiline umugore wa nyakwigendera

Amakuru atemezwa n’urwego urwari rwo rwose ariko atangwa n’abaturage, avuga ko Sibomana  Claude  yaba yarikanze abakora irondo akiruka akagwa mu mugezi wa Bugarama bikekwa ko arinaho yaguye.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, rwabwiye itangazamakuru rya Flash ko amakuru y’urupfu rwa Sibomana Claude bayamenye. Mu butumwa bugufi bwa Telefoni Modeste Mbabazi yanditse ko abagenzacyaha bagikora iperereza ngo hamenyekane icyo uwo mugabo yazize.

Umugezi watoraguwemo umurambo wa Sibomana

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply