Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDF yijeje Abanyarwanda ko umutekano w'Igihugu urinzwe - FLASH RADIO&TV

RDF yijeje Abanyarwanda ko umutekano w’Igihugu urinzwe

Igirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko umutekano w’Abanyarwanda, ndetse n’ubusugire bw’ubutaka bw’u Rwanda birinzwe kandi bitekanye, kandi ko zizakomeza kuwubungabunga zinahagarika ibitero bigabwa ku mipaka.

Ibi bikubiye mu itangazo igisirikare cy’u Rwanda RDF cyashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022.

Hashize iminsi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umwuka utari mwiza kuva umutwe wa M23 watangira imirwano hagati yayo n’igisirikare cya congo  FARDC.

RDC ishinja u Rwanda  kuba umuterankunga wa M23, IBINTU U Rwanda rwamaganiye kure.