Perezida Kagame yakiriye abagize itsinda ry’abayobozi bakiri bato

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abagize Umuryango w’Abayobozi bakiri bato bahuriye mu Muryango w’Abayobozi bakiri bato 26 ‘Young Presidents’ Organization’ (YPO), kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kamena 2022.

Kuri ubu aba bayobozi bari mu ruzinduko mu Rwanda rwiswe ‘Gahunda ikorwa rimwe mu buzima.

Aba bayobozi bakiri bato bari gusura  ibihugu 9 bahura n’abayobozi b’ubucuruzi.

Young Presidents’ Organization, ni umuryango w’Abanyamerika ba rwiyemezamirimo,urimo abanyamuryango 29,000 hirya no hino ku Isi mu bihugu 130.

Washinzwe mu mwaka wa 1950, ushingirwa ahitwa Rochester muri Leta ya New York.