Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Bola Tinubu yatorewe kuba Perezida wa Nigeria - FLASH RADIO&TV

Bola Tinubu yatorewe kuba Perezida wa Nigeria

Bola Ahmed Tinubu w’imyaka 70 yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Nigeria.

Tinubu wiyamamarizaga ku itike y’ishyaka ryari ku butegetsi yatsinze amatora n’amajwi 36% nk’uko Komisiyo y’Igihuhu y’Amatora yabitangaje.

Uwo bari bahanganye cyane witwa Atiku Abubakar yagize amajwi 29% mu gihe Peter Obi wo mu ishyaka ry’Abakozi yagize amajwi 25%.

Mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa amashyaka y’abakandida barimo Atiku na Obi yari yavuze ko aya matora atabaye mu mucyo, banasaba ko yasubirwamo.

Tinubu ni umwe mu banyapolitiki ba Nigeria bakuze cyane.