Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: FARDC yigaruriye igice gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Rubaya - FLASH RADIO&TV

RDC: FARDC yigaruriye igice gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Rubaya

Igisirikare cya Leta FARDC cyatangaje ko cyamaze kwigarurira igice gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Rubaya, cyari gifitwe n’inyeshyamba za M23.

Radio Okapi yatangaje ko imirwano ikomeye kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Werurwe 2023, yahanganishije izi mpande yabereye ahitwa Karuba na Misekera werekeza Mushaki mu birometero nka 13, uvuye Sake muri teritwari ya Masisi.

Igisirikare cya leta cyahumurije abaturage ba Goma na Sake, ko nta mpungenge za M23 bakwiye kugira kuko aba barwanyi babashwiragije.

Amakuru ariko aravuga ko ubu agahenge karamutse kari muri  Mwesso, ahamaze iminsi higaruriwe n’abarwanyi ba M23.

Hagati aho abadepite mu ntara ya Nord Kivu, basabye ko amatora muri iyi ntara asubikwa ku mpamvu z’umutekano muke.

Uyu mutekano muke urashingirwa ku ntambara ihanganishije M23 n’ingabo za leta FARDC, ndetse aba bashingamateka bavuga ko inyeshyamba zafashe igice kinini cya teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, bagasanga ababarura abaturage batazoroherwa kubageraho kubera intambara.

RDC irategura amatora mu kwezi k’uUkuboza 2023, ariko hari impungenge ko ashobora kutazaba intambara nikomeza.