Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Hakenewe Miliyari 296Frw yo gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza-Minema - FLASH RADIO&TV

Hakenewe Miliyari 296Frw yo gusana ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza-Minema

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, iravuga ko hakenewe Miliyari 296 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo hasanwe ibikorwaremezo byangijwe n’ibiza byibasiye uturere tw’intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’igice cy’intara y’Amajyepfo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 01 Kamena 2023, ubwo Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, iy’ubuzima n’iyubutegetsi bw’igihugu bari mu kiganiro n’itangazamakuru, mu rwego rwo gutanga amakuru agezweho ku ngaruka zatewe n’ibiza.

Kugeza ubu abantu 6 mu bari bakomerekejwe n’ibiza ni bo bakiri mu bitaro bitabwaho n’abaganga.

Uburyo bwashyizweho bwo gutera inkunga leta bikozwe n’abaturage n’imiryango itandukanye, kuri ubu bumaze kwinjiza miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bimuwe ahibasiwe n’ibiza bari batujwe kuri site 93, bakaba bari ibihumbi bigera kuri 20 bari mu miryango isaga ibIhumbi bitanu, ariko kugeza ubu site zisigaye zituwemo ni 25 zitujwemo abaturage 7.600 bari mu miryango 180.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, yamenyesheje ko ibyo Perezida wa Repubulika yemereye abatuye i Rubavu ubwo yabasuraga muri Gicurasi 2023 ko bazishyurirwa amafaranga y’ishuri, yamaze kwishyurwa.