ABAKUNZI BANJYE BANYITEGE. LIL G WAMAZE KUGERA I KIGALI

Nyuma y’imyaka isaga ine atabarizwa ku butaka bw’u Rwanda, Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe maze yizeza abakunzi be ko agiye kubaha imiziki doreko ngo usibye kuba bamukumbuye nawe urukumbuzi ari rwose.

Lil G yerekeje muri Pologne mu mwaka wa 2022 akaba yari amazeho hasi imyaka ine ariho abarizwa.  Ubwo yageraga i Kanombe kuri uyu wa mbere, Lil G yakiriwe na nyina umubyamara wenyine dore ko ibyo kuza kwe bisa nkibyari byagizwe ibanga.

Amakuru dukesha igihe nuko bimwe mu biteye Lil G kugaruka i Kigali harimo gusura umuryango we ndetse no gusubukura ibikorwa bye bya muzika.

Lil G yageze i Kigali yakirwa n’umubyeyi we

Nubwo atifuje kugira icyo abivuga, hari amakuru avuga ko gutandukana kwa Lil G na Emilia Mieczkowska biri mu mpamvu zikomeye zatumye Lil G afata umwanzuro wo kugaruka i Kigali.