BAMWE MU BIKOMEREZWA N’URUHARE BAGIZE MURI JENOSIDE

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni kimwe mu byago bikomeye byabaye mu mateka y’u Rwanda n’Isi muri rusange. Mu gihe cy’iminsi 100 gusa, ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni imwe bwaratakaye. Iyi Jenoside ntiyabaye igikorwa cy’abantu ku giti cyabo, ahubwo yari gahunda yateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye zari zifite imbaraga mu gihugu.

Inzego zirimo ubuyobozi bwa politiki, igisirikare, urwego rw’ubukungu (abacuruzi n’abaterankunga), itsinda rizwi nka “Akazu”, ndetse n’itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo n’amagambo y’urwango.

Mu gihe cya Jenoside, bamwe mu bayobozi bakomeye bari bafite inshingano zo kurinda abaturage, barenze ku nshingano zabo ahubwo bagira uruhare mu kuyobora no gushyigikira ibikorwa by’ubwicanyi.

Kambanda yabaye urugero rwiza rw’umuyobozi mubi washyigikiye ivangura,akwirakwiza urwango anashishikariza abahutu b’abahezanguni gutsemba Abatutsi

Jean Kambanda, wari Minisitiri w’Intebe, yemeye mu rwego rw’amategeko ko ubuyobozi bwe bwagize uruhare mu gushyigikira Jenoside, harimo gutanga amabwiriza no kutayihagarika.

Édouard Karemera na Protais Zigiranyirazo bari mu bagize uruhare mu guhuza no gushyigikira ibikorwa bya politiki byayoboye Jenoside.

Ubuyobozi bwa Juvénal Habyarimana bwari bumaze igihe bushyize imbere politiki zishingiye ku ivangura, mu gihe cya Grégoire Kayibanda hakaba haratangiye imizi y’amacakubiri y’amoko yaje gukura.

Agathe Kanziga ni umwe mu bari bagize akazu, itsinda ryabacuze umugambi wa Jenoside

Itsinda rizwi nk’“Akazu” ryari rigizwe n’abantu begereye ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, rikaba ryari rifite imbaraga zikomeye mu gufata ibyemezo by’ingenzi mu gihugu.

Agathe Habyarimana, wari umwe mu bari bafite ijambo rikomeye muri iri tsinda, avugwaho kugira uruhare mu migambi y’imbere y’ubutegetsi ishingiye ku ivangura n’igenamigambi rya Jenoside.

Iri tsinda ryagize uruhare mu gushimangira imiyoborere y’icyo gihe no gukumira imbaraga zose zari zishobora kurwanya Jenoside.

Bagosora wari koroneri mu ngabo yivugiye n’umunwa we ko agiye gutegura imperuka y’Abatutsi

Igisirikare cy’u Rwanda cyagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu bice bitandukanye by’igihugu.

Théoneste Bagosora afatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura ibikorwa bya Jenoside nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida.

Augustin Bizimana, wari Minisitiri w’Ingabo, yafatwaga nk’umwe mu bayobozi bagenzuraga ibikorwa by’igisirikare mu gihe cya Jenoside.

Anatole Nsengiyumva na Aloys Ntabakuze bayoboye ibikorwa by’ubwicanyi mu bice bitandukanye by’igihugu, bifashishije ingabo n’imitwe yitwaje intwaro.

Kabuga yifashishije amafaranga ye atera inkuga leta yatsembaga Abatutsi

Urwego rw’ubukungu narwo rwagize uruhare mu gutuma Jenoside ishyirwa mu bikorwa binyuze mu gutanga inkunga y’amafaranga n’ibikoresho.

Félicien Kabuga azwi cyane nk’umucuruzi wateye inkunga Jenoside, harimo kugura intwaro, gutera inkunga imitwe y’abicanyi ndetse no gushyigikira itangazamakuru ry’urwango nka RTLM.

Ngeze Hassan  wayoboraga ikinyamakuru “Kangura” cyakoreshejwe mu gukwirakwiza urwango

Itangazamakuru ryabaye kimwe mu bikoresho bikomeye byakoreshejwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gushishikariza ubwicanyi.

Ferdinand Nahimana na Jean-Bosco Barayagwiza bari mu bashinze RTLM, radiyo yamenyekanye mu gutangaza ubutumwa bw’urwango.

Abanyamakuru nka Georges Ruggiu, Valérie Bemeriki, Kantano Habimana na Noël Hitimana bakoreshaga ibiganiro byabo mu gushishikariza abaturage kwica, gutanga amakuru y’aho abantu bihishe, no gukwirakwiza urwango.

Mu binyamakuru byanditse, Hassan Ngeze yayoboye ikinyamakuru Kangura cyagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza inyandiko z’urwango, zirimo n’izamenyekanye nk’“Amategeko 10 y’Abahutu”.