RUHANGO:ABAROKOTSE JENOSIDE MU YAHOZE ARI KOMINI NTONGWE BARASHIMA INZU Y’AMATEKA BUBAKIWE

 

Umuryango w’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Ntongwe (AGSF) urashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwabubakiye inzu y’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi,by’umwihariko ikubakishwa amabuye kuko ariya mabuye nayo afite amateka aho yifashishijwe n’abatutsi bagerageza kwirwanaho nubwo nyuma baje kurushwa imbaraga bakicwa.

Nyuma y’uko mubihe bitandukanye umuryango w’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Ntongwe basabaga inzu y’amateka ya jenoside yakorewe abatutsi, kuri iyi nshuro iyi nzu yarubatswe,ikaba igizwe n’igice cy’amateka ya jenoside, ikagira igice cy’amateka mbere y’abakoroni no mu gihe cyabo, ikagira igice cy’amateka ya Repubulika ya mbere n’iya Kabiri, ikagira igice kigizwe n’itegurwa rya jenoside yakorewe Abatutsi, ikagira kandi igice kivuga mu kurokora Abatutsi bahigwaga ngo bicwe ndetse n’amateka yo kubuhora igihugu, ikagira igice cy’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ikagira kandi igice cyiswe icyumba cy’umukara ‘Chambre noir.

 

Evode Munyurangabo,Perezida w’uriya muryango avuga ko banyuzwe nabyo ndetse akanashimira ubuyobozi bw’igihugu bwayubatse ndetse bakayubaka bakoresheje amabuye nayo afite amateka.

Ati:”Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu ko bwumvise ubusabe bwacu bw’inyubako y’amateka bukayitwubakira,ikaba ari inzu yujuje ibice byose inzu y’amateka igomba kuba yujuje kandi inzu yubakishije amabuye kuko afite igisobanuro kuberako abacu bari bahungiye hano igihe ibitero byabateraga nabo bakoreshaga amabuye birwanaho rero iyo tubonye iyi nzu bitwibutsa kwirwanaho kw’abacu bangaga kumanika amaboko bakagerageza kwirwanaho bakoresheje ibuye,aya mabuye ni igihango dufitanye n’abacu”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango busaba buri wese ufite icyo yagira nk’ikimenyetso kizakoreshwa muri iriya nyubako kugirango azagitange kizakoreshwe.

Urwibutso rw’akarere ka Ruhango ruri i Kinazi iriya nzu y’amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yubatse,haruhukiyemo imibiri 63,293 hakaba haniyongereyemo imibiri 35 yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki cyumweru tariki 26/04/2026.