Abanyarwanda 4% nibo bafite ubumenyi bwisumbuye ku mategeko habariwemo n’abayize

Imiryango itari iya leta itanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwnda isanga hakwiye gushyirwa ingufu mu guhugura rubanda mu mategeko.

Ibi ngo bikozwe bityo byagabanya umubare w’abagongwa n’amategeko akabahana, cyangwa abatamenya amategeko ashobora kubarengera.

Hari abaturage nabo bavuga ko batazi iby’amategeko iyo biva n’iyo bigana.

Intamenya ku by’amategeko arebana no  kwandikisha ubutaka, byatumye Mukabarubibi Lucie na Murumuna we batuye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda bisanga basiragira i musozi kubera ko inzu yabo yatejwe cyamunara bari bazi ko musaza wabo yayibanditseho.

Mukarubibi ati Igipapuro cy’ubutaka twari tuzi ko  kibitswe na musaza wacu, niko twari tubizi”

Murumuna we ati “Twari tuzi ko ubutaka yabwandikishije ku muryango, ariko hasohokaho izina rye gusa.”

Uretse ubumenyi buke ku byaha nabyo bikomeye nk’ubugizi bwa nabi, ubujura, guhungabanya umutekano n’ibindi byinshi, bisa n’aho  abaturage bazi neza ko baramutse babikurikiranyweho bikabahama bakanirwa urubakwiye, bagaragaza ko hakiri icyuho mu bumenyi bafite ku birebana n’amategeko ashobora kubafasha kutagwa mu byaha, cyangwa ashobora kubarengera utibagiwe n’agena uko ibintu bigomba kugenda.

Ngiruwonsanga Pascal utuye mu mujyi wa Kigali ati “Kubera ko abaturage batazi amategeko, rimwe na rimwe bakora ibyaha kuko batayazi, ariko bagiye basobanurirwa bamenya ingingo zigiye zibarengera, tujya mu miganda ariko nta rimwe bari batubwira ingingo z’amategeko ziturengera.”

Mugenzi we ati “Kutamenya amategeko bitugiraho ingaruka nyinshi, kuko ushobora gukora ikibi ukita icyiza.”

Imwe mu miryango itari iya leta itanga ubufasha mu by’amategeko isanga kumenya amategeko ari ngombwa ku baturage. Ese ni nde ufite mu nshingano kwigisha abaturage amategeko?

Maitre Ibambe Jean Paul, Umunyamategeko w’Ihuriro ry’Imiryango  itanga Ubufasha mu by’Amategeko yasobanuye bamwe muri bo.

Yagize ati “Leta ubwayo ifite izo nshingano, nko mu Rwanda dufite Minisiteri y’ubutabera, Komisiyo y’ivugura ry’amategeko…izo nzego zifite inshingano zo kwigisha amategeko cyangwa gutuma abaturage bamenya amategeko. Abashingamategeko nabo bagira uruhare mu gutuma abaturage bamenya amategeko yaba arimo gukorwa; ayatowe.”

Maitre Ibambe akomeza avuga ko inzego z’ibanze n’imiryango itari iya leta bifite inshingano zo kwigisha abaturage amategeko.

Gushyira imbaraga mu kumenyekanisha no gusobanurira amategeko rubanda, bifatwa nk’imwe mu ntwaro zafasha mu kugabanya umubare w’abaturage bagongwa n’amategeko akabahana cyangwa abarenganywa, nyamara bakamenya uburyo bubarenganura.

Maitre Jean Paul Ibambe ati “Kumenya amategeko cyangwa gushyira imbaraga mu kuyamenyekanisha no gutuma abaturage bose bamenya amategeko aribyo byafasha mu rwego rwo kwirinda kugira ngo hatagira abagongwa nayo ndetse no kugabanya ibibazo biterwa nayo, kuko hari ibiba abantu batazi ko bibujijwe.”

Ubushakashatsi bw’ihuriro ry’imiryango ifasha mu by’amategeko bwa 2017 bwagaragaje ko Abanyarwanda batarenze 4% gusa ubariyemo n’abize amategeko, aribo bemera ko bafite ubumenyi bwisumbuye mu by’amategeko.

Tito DUSABIREMA