Mu rwego rwo gukomeza gushyira imbere iterambere ry’imijyi rishingiye ku mutekano, imiturire myiza n’imibereho myiza y’abaturage, Umujyi wa Kigali ukomeje ibikorwa bigamije guteza imbere gahunda yo gusubiza abaturage mu bindi byiciro by’imiturire ibizwi nka (rehousing) mu ndimi z’amahanga binyuze muri gahunda ya #KigaliYacu.

Mu rwego rwo kunoza iyo gahunda, Umujyi wa Kigali wasinye amasezerano y’ubufatanye (Memorandum of Understanding) na sosiyete ya Bauhaus International Rwanda Ltd, agamije kubaka inzu 892 zizubakwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga.
Hifashishijwe urubuga rwa X rw’umujyi wa kigali, batangaje ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gukemura ikibazo cy’imiturire idahagije mu Mujyi wa Kigali, aho ubuyobozi bukomeje gushaka ibisubizo birambye bifasha abaturage kubona amazu meza, afite isuku, umutekano kandi ahendutse.

Ubu bufatanye kandi bugamije kongera ireme ry’igenamigambi ry’imijyi, guteza imbere ibikorwa remezo bijyanye n’imiturire, ndetse no kugabanya ubucucike mu bice bitandukanye by’umujyi. Ibi byose bigashyirwa mu murongo wo guteza imbere Kigali iteye imbere, itunganye kandi ibereye abayituye.
Abaturage bazagenerwa ayo mazu bazungukira mu kubona aho gutura heza, hanajyanye n’ibikenewe byose by’ibanze nk’amazi, amashanyarazi n’imihanda itunganye, bikazagira uruhare runini mu kuzamura imibereho yabo ya buri munsi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeje gushimangira ko bufite intego yo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry’imiturire no kugeza ku baturage ibisubizo birambye kandi bifatika.

