Sosiyete y’abongereza ikora ibijyanye n’umuziki birimo kuwukora no kuwucuruza izwi nka HOW WE MOVE LTD kubufatanye n’Inziga foundation bagiye gutangiza amarushanwa y’abanyamuziki mu Rwanda aho uzatsinda azahembwa amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda akanakorerwa indirimbo.

Mu kiganiro na Irumva josue wamenyekanye mu muziki nka Maik MOB umuyobozi akaba n’uwashinze Inziga foundation, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko amarushanwa ya HOW WE MOVE TOURNAMENT bagiye gukorana na How We Move Ltd ari kimwe mu byamuteye gushinga Inziga faundation nk’umuyoboro wo gufashirizamo abanyempano ariko badafite ubushobozi buhagije haba mu gukora umuziki no kumenya uko isoko ryawo rihagaze.

Akomeza agira ati:”Ubu twatangiye igikorwa cyo kwandika abanyempano bashaka guhatana aho kwiyandikisha ari amafaranga ibihumbi 10 y’u Rwanda kubazahatana mugihe ushaka gucururizwa ibihangano cyangwa kubisakaza (Consent form) yishyura amafaranga ibihumbi 5 y’u Rwanda
Yakomeje ashishikariza abashaka kuzitabira kwiyandikisha vuba na bwangu dore ko bari hafi gufunga imiryango nubwo nta tariki ntarengwa irashyirwa. Kwiyandikisha bikorwa hifashishijwe nimero ngendarwa ariyo +250 785 998 832 cyangwa se kuri instagram zabo arizo” @howwemoveltd
@inzigafoundatin na @Maik MOB official”

