PEREZIDA KAGAME YAGEZE I BOTSWANA AHO AZAMARA IMINSI IBIRI

Paul Kagame yageze i Gaborone mu gihugu cya Botswana mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho yakiriwe na Perezida Duma Boko ku kibuga cy’indege cya Sir Seretse Khama International Airport.

Ku munsi wa mbere, aba baperezida bombi bari kugirana ibiganiro byihariye bikurikirwa n’ibiganiro byagutse birimo n’abayobozi b’ibihugu byombi, hanyuma bagasangira n’itangazamakuru ibyo baganiriyeho.

Ibihugu byombi biteganya gusinya amasezerano atandukanye agamije guteza imbere ubufatanye, harimo gukuraho imisoro yikuba kabiri ku bicuruzwa, korohereza abaturage mu ngendo (nko gukuraho visa), guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari. Hari kandi amasezerano azahuza inzego z’iterambere, zirimo n’urwa R.D.B. Ku munsi ukurikiyeho, Perezida Kagame azasura ikigo cya diamant kiri i Gaborone, mbere yo gusoza uruzinduko rwe.